photo
photo
photo

Akagera Motors yamuritse Fuso za ‘automatique’ n’izindi modoka zigezweho za Mercedes Benz (Amafoto


Yanditswe na Chief Editor
2018-12-04 17:51:26  
photo

Imodoka za Automatique ziragenda ziyongera mu Gihugu


Ikigo gicuruza imodoka cya Akagera Motors cyamuritse amakamyo akorwa na Mercedes Benz atwarwa mu buryo bwa ‘automatique’, hamwe n’izindi modoka zigezweho z’uru ruganda, zinjiye ku isoko ry’u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa 1 Ukuboza 2018, muri Kigali Convention Centre, nibwo Akagera Business Group ari nayo ibarizwamo Akagera Motors, yatangaje ku mugaragaro ko ihagarariye Mercedes Benz mu Rwanda, inashyira ku isoko ry’u Rwanda imodoka zinyuranye zikorwa n’uru ruganda.

Uretse Fuso za Mercedes-Benz ACTROS hari n’izindi modoka zo mu bwoko bwa E 200, GLE 400 4MATIC na GLS 500 4MATIC.

Usibye kuba ari imodoka zitazagora abashoferi bitewe n’uko zikoresha ikoranabuhanga, izi modoka zifite undi mwihariko w’uko zifite imbaraga nyinshi kandi zikaba zinywa gake ugereranyije n’izisanzwe.

Umuyobozi ushinzwe Igurishwa mu Akagera Business Group, Musoni Emmanuel, yavuze ko Mercedes Benz yatekereje ku bakiliya bayo by’umwihariko bashaka gukemura ikibazo cy’abashoferi bajyaga batwara nabi imodoka zayo zigapfa, ugasanga byishe izina ry’ikigo kizikora.

Yagize ati “Ubu imodoka nta kibazo zizongera kugira kuko izi zikozwe mu buryo bwa automatique. Ikindi kandi ubu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho usanga ibikenerwa kugira ngo imodoka igire imbaraga nyinshi ndetse usanga zitanywa cyane. Urebye niwo mwihariko w’aya makamyo mashya.”

Musoni yavuze ko ikijyanye n’ibiciro ntaho bitandukaniye n’ibyari bisanzweho ari nayo mpamvu bakangurira Abanyarwanda gukoresha izo modoka nshya z’uruganda Mercedes Benz rumaze kuba ubukombe ku Isi.

Mercedes Benz yiyongereye ku modoka za Mahindra, Mitsubishi Fuso Truck, Bus Corporations n’izindi zicuruzwa n’Ikigo Akagera Business Group Ltd.

Uruganda rw’Abadage rwa Mercedes Benz ni rumwe mu za mbere ku Isi mu gukora imodoka zikomeye kandi zigezweho zaba amakamyo, izitwara abantu benshi cyangwa iza siporo, rwashinzwe mu 1926.

Visitors
IBITEKEREZO BYANYU

Tanga igitekerezo cyawe hano!

Amazina
Email yanyu
Igitekerezo Cyanyu Hano

Izindi nkuru Wasoma

Abaturage 99% ntibishimira ibihumbi 30 Frw byo kwandukuza ubutaka habayeho ubugure
Abaturage 99% ntibishimira ibihumbi 30 Frw (...)

Akagera Motors yamuritse Fuso za ‘automatique’ n’izindi modoka zigezweho za Mercedes Benz (Amafoto
Akagera Motors yamuritse Fuso za ‘automatique’

Nyuma yo gutakamba kw’abahinzi, Guverinoma yavugutiye umuti ikibazo cy’ibirayi
Nyuma yo gutakamba kw’abahinzi, Guverinoma (...)

Imifuragiro y’ibigo by’imari irongera amananiza ku basaba inguzanyo
Imifuragiro y’ibigo by’imari irongera (...)

Asaga miliyari 1 na miliyoni 797 niyo yagurishijwe imashini zakoraga mu ruganda Premier Tobacco Company rwo mu muryango wa Rwigara.
Asaga miliyari 1 na miliyoni 797 niyo (...)

Kimihurura: Abaturage b’Imidugudu Gasasa, Gasange bikoreye umuhanda wari Warangiritse uba nyabagendwa.
Kimihurura: Abaturage b’Imidugudu Gasasa, (...)

Imashini zikora itabi z’abo kwa Rwigara zigiye gutezwa cyamunara
Imashini zikora itabi z’abo kwa Rwigara (...)

Bwa mbere mu myaka itatu, akagunguru ka Peteroli kaguze amadolari arenga 70
Bwa mbere mu myaka itatu, akagunguru ka (...)

Amafaranga akabakaba miliyari umunani mu bigo bya Leta 13 niyo yagaragajwe ko atacunzwe neza
Amafaranga akabakaba miliyari umunani mu (...)

Umujyi wa Kigali wakuyeho ibyangombwa byatinzaga abantu kubaka
Umujyi wa Kigali wakuyeho ibyangombwa (...)

0 | 10 | 20 | 30 | 40

Imbuga zacu



Kwamamaza

photo photo photo photo photo photo photo photo photo

Copyright © Reserved by Urumuri Media Group 2015 - 2018

Developed by Kplhosting