photo
photo
photo

ISUKARI: INDWARA YA DIABETES IHURIRA HE NO GUCIBWA AMAGURU?


Yanditswe na Chief Editor
2019-09-15 11:30:55  
photo

Indwara y’igisukari cg se y’isukari bigaragara ko igenda irushaho gufata indi ntera, kuko biboneka ko yiyongera bikabije mubatuye isi muri iki gihe.


Hirya no hino ku isi imibare y’ubushakashatsi igaragaza ko indwara imenyerewe cyane nka Diabete abandi ngo ni indwara y’igisukari cg se y’isukari bigaragara ko igenda irushaho gufata indi ntera, kuko biboneka ko yiyongera bikabije mubatuye isi muri iki gihe.

Hari benshi bumva ko hari bamwe mubarwaye iyi ndwara ya Diabetes bashobora kugera aho bacibwa amaguru cg ibirenge kenshi ngo bitewe n’iyi ndwara, gusa bagasigara badasobanukiwe naho bihurira kukuba umuntu abana n’uburwayi bw’isukari maze bikazamuviramo gucibwa amaguru!

Muri iyi nkuru turabibavira imuzingo aho bituruka kugira ngo umuntu umaranye iyi ndwara y’isukari igihe kirekire abe yakwisanga ari kurutonde kwa Muganga rwabashobora kubura ibice byabo by’imibiri nk’amaguru n’amano.

Ubusanzwe iyo umuntu afite Diabetes ubushobozi bw’umubiri mubijyane no kugenzura isukari burarindimuka kuburyo isukari iba itakibasha kuringanizwa uko bikwiye, keretse iyo agannye abaganga bakamuha imiti imufasha. Iyo isukari iri hejuru cyane byigihe kirekire ibi bituma udutsi tugendamo amaraso twangizwa niyo sukari nyinshi iyo bikomeje gufata igihe kirekire bigenda bituma habamo iyangirika ry’uturemangingo.

Ikindi rero nuko iyo amaraso adatembera neza uturemangingo tubanza kugira ibibazo ni uturemangingo duherereye kure y’umutima kandi amaguru niyo yambere ari kure y’umutima ariyo mpamvu amaguru n’ibirenge biba mubice byibasirwa cyane kurusha ibindi.

Ibi byose twavuze kandi bigira ningaruka kumyakura iri mu gice cyabasiwe niyangirika ry’uremangingo cyane (amaguru b’ubirenge) iyo myakura iyo igize ikibazo bituma icyo gice gitakaza ubushobozi bwo kumva cyane cyane ububabare, ibi bikongera ibyago byo gukomereka cyane.

Iyo umuntu agize ikimukomeretsa kuri cya Kirenge cyangwa ku Kuguru, ntibiba byoroshye gukira kuko udutsi tamanura amaraso tuyakura kumutima aba atagitembera neza muri icyo gice kubera iyangirika cy’imitsi iyabora amaraso. Ubusanzwe ahakomeretse hakizwa nuko ibyo turya byuje intungamubiri bigendera muri y’amaraso nuko byagera aho hakomeretse umubiri ukihuta gusubirana. Gusa ku muntu urambanye iyi ndwara ya diabetes ntabwo igikomere kiba cyakira byoroshye ahubwo kubera iyo sukari aba afite ibyago ko udukoko dukunze kwitwa Microbe cg Infections twamwinjira igisebe kikarushaho kugenda gikura.

Iyo igikomere kibaye kinini cyane kandi kitakibashije kuba cyakira byoroshye nibwo usanga Muganga afata amahitamo yanyuma yo kuba agomba guca ukwo Kuguru cyangwa Ikirenge mu rwego rwo kurinda ko izo Mikorobe zakwirakwira nahandi hose mu mubiri kuko byo bishobora no kumuhitana vuba.
ubuzima.com

Visitors
IBITEKEREZO BYANYU

Tanga igitekerezo cyawe hano!

Amazina
Email yanyu
Igitekerezo Cyanyu Hano

Izindi nkuru Wasoma

Rulindo: Umugabo ufite umwanda yambikwa ikanzu agafurira imyambaro ye mu ruhame (Amafoto)
Rulindo: Umugabo ufite umwanda yambikwa (...)

ISUKARI: INDWARA YA DIABETES IHURIRA HE NO GUCIBWA AMAGURU?
ISUKARI: INDWARA YA DIABETES IHURIRA HE NO (...)

NIBA URI UMUKOBWA UKABA USHAKA UBWIZA, DORE ICYO WAKORESHA !
NIBA URI UMUKOBWA UKABA USHAKA UBWIZA, DORE (...)

Dore Ubutabazi Bwibanze Wakora Igihe Ukeka Ko Wanduye Indwara Zandurira Mumibonano Mpuzabitsina.
Dore Ubutabazi Bwibanze Wakora Igihe Ukeka (...)

Akamaro ko kurya umuneke mubuzima bwawe
Akamaro ko kurya umuneke mubuzima bwawe

Dore ibyakwereka ko imisemburo ifasha umugabo gutera akabariro itangiye kugabanuka mu mubiri
Dore ibyakwereka ko imisemburo ifasha (...)

Kuryama wambaye ubusa byaba ari bwo buryo bwiza bwo gutuma usinzira neza nijoro?
Kuryama wambaye ubusa byaba ari bwo buryo (...)

Abanyarwanda basabwe kwitwararika gusuhuzanya bahana ikiganza kubera indwara y’ubuheri
Abanyarwanda basabwe kwitwararika gusuhuzanya

Musanze: umusore utazwi amaze amezi 20 arembeye mu bitaro
Musanze: umusore utazwi amaze amezi 20 (...)

Ibitaro bya Gisirikari byahawe kwakira ikigo gihugura inzobere z’abaganga mu kubaga ubusembwa bw’umubiri
Ibitaro bya Gisirikari byahawe kwakira (...)

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 100

Imbuga zacu



Kwamamaza

photo photo photo photo photo photo photo photo photo

Copyright © Reserved by Urumuri Media Group 2015 - 2018

Developed by Kplhosting