photo
photo
photo

Inama 5 umugore yakora bikarinda urugo rwe gusenyuka


Yanditswe na Chief Editor
2019-12-18 18:20:47  
photo

Umusanzu ukomeye wa mbere m’ubuzima ni inama, uzitaho aba ari umunyabwenge


Si mu Rwanda gusa, ku Isi hose ubushakashatsi bugaragaza ko gatanya zirimo kwiyongera. Byaboka ko byaba biterwa n’ uko urukundo ari nk’ akarabo gatoha none ejo kagahonga ariko inzobere mu by’ inkundo hari inama eshanu zashyize ahagaragara umugore yakurikiza bikarinda urugo rwe gusenuka.

1.Kunda umugabo wawe

Ntabwo umuntu ashaka umuntu adakunze, gusa birashoboka ko nyuma yo gushyingiranwa hari ibishobora guhinduka bitewe n’ imyitwarire y’ umugabo wawe, gusa urukundo rwihanganira byose, kandi urushako rufite ikirungo kitwa urukundo ntirupfa.

2.Menya kandi wubahirize inshingano zawe

Hejuru yo gukunda umugabo wawe hazaho no kumenya inshingano zawe. Zirimo guha care abana n’ umugabo, kumenya ibibazo bafite no gutanga umusanzu mu kubikemura. Umugabo agushaka adateganya ko ushobora kuzigira ntibindeba ahubwo aba atekereza ko uzuzuza inshingano zawe, nawe akuzuza ize urugo rwanyu rugatera imbere.

3. Irinde gutanga ibisobanuro bidashinga

Umugabo wawe si umutagatifu ku buryo yahora afata imyanzuro myiza. Aho kugira ngo usenye umwanzuro yafashe garagaza impamvu zifatika zituma ubona ko umwanzuro yafashe atari wo mwiza aho kunenga ibyo yakoze. Umugore n’ umugabo bashakana kugira ngo babe abafatanyabikorwa ntabwo bashakanye kugira ngo bahangane.

4. Ba umunyabwenge mu gufuha

Gufuhirana ni kimwe mu bintu bisenya ingo. Gufuha si ikibazo ahubwo ikibazo ni ugufuhira umugabo wawe utabanje gushaka ibimenyetso bigaragaza impamvu zituma umufuhira. Ntuzibeshye ngo uhungabanye urukundo rw’ umugabo wawe wiha ibyo kumufuhira igihe cyose udafite gihamya.

5.Gisha inama inzobere

Birashoboka ko hari aho ushobora kugera ukumva byakurenze, nibyiza ko mbere yo gusenya uganira n’ inzobere mu by’ uruko n’ imibanire bakakugira inama aho kwihuta ufata icyemezo kwaka gatanya.
ukwezi.rw

Visitors
IBITEKEREZO BYANYU

Tanga igitekerezo cyawe hano!

Amazina
Email yanyu
Igitekerezo Cyanyu Hano

Izindi nkuru Wasoma

Inama 5 umugore yakora bikarinda urugo rwe gusenyuka
Inama 5 umugore yakora bikarinda urugo rwe (...)

Ibintu 3 wakora bikongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana
Ibintu 3 wakora bikongera ubudahangarwa (...)

Akamaro ka Tungurusumu, uko ikwiye gukoreshwa n’abatayemerewe
Akamaro ka Tungurusumu, uko ikwiye gukoreshwa

Dore impamvu amaso yawe ahora atukuye ndetse n’uburyo wabikemura
Dore impamvu amaso yawe ahora atukuye (...)

DORE UKO WAKIRA INDWARA Y’ IBISHISHI
DORE UKO WAKIRA INDWARA Y’ IBISHISHI

Uburyo butanu bw’umwimerere wakoresha urwanya imvuvu no gucika kw’imisatsi
Uburyo butanu bw’umwimerere wakoresha (...)

Wari uzi ko hari abantu batemerewe kujya muri sawuna?
Wari uzi ko hari abantu batemerewe kujya (...)

Ubuki: Umuti ukomeye w’inkorora (Menya izindi ndwara ubuki buvura)
Ubuki: Umuti ukomeye w’inkorora (Menya (...)

Ubwonko Bw’umuntu Ngo Ntibusaza
Ubwonko Bw’umuntu Ngo Ntibusaza

Urusenda rwinshi cyane rushobora kugutera kanseri yo mu kanwa
Urusenda rwinshi cyane rushobora kugutera (...)

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60

Imbuga zacu



Kwamamaza

photo photo photo photo photo photo photo photo photo

Copyright © Reserved by Urumuri Media Group 2015 - 2018

Developed by Kplhosting