photo
photo
photo

Kinyinya: Umugore wishe umugabo we afatanyije na basaza be baburaniye mu ruhame


Yanditswe na Chief Editor
2019-11-01 16:47:58  
photo

Mukamazimpaka Shanitah na basaza be ubwo bitabaga urukiko rwababuranishirije mu nteko y’abaturage


Muri iki gitondo Mukamazimpaka Shanitah na basaza be Janvier Kamayirese na Francois Habimana bagejejwe imbere y’inteko y’abaturage ngo baburane ku cyaha cy’ubwicanyi bwakorewe umugabo we [wa Shanitah] bakurikiranywego. Urubanza ruri kubera mu mudugudu wa Kaburahe III, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.


Mukamazimpaka Shanitah na basaza be kuri uyu wa Gatanu ubwo bitabaga urukiko rwababuranishirije mu nteko y’abaturage

Abaregwa bose bemeye iki cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe bwakorewe umugabo wa Shanitah.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 19 Kanama, 2019 ni bwo abaturage basanze umugabo yapfuye ari mu modoka apfutse ibitambaro ahitwa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ubugenzacyaha bwakoze iperereza buza gufata umugore wa nyakwigendera na basaza be babiri baza no kwemerera itangazamakuru ko ari bo bamwishe.

Icyo gihe Mukamazimpaka Shanitah yabwiye Abanyamakuru ko uyu mugambi wo kwica umugabo we yawutewe no kuba umugabo we yaramucaga inyuma kenshi.

Uyu munsi ubwo bazaga kuburanira imbere y’abaturage babwiye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, basabye ko urubanza rsubikwa, bakabanza kubona ubushobozi bwo kwishyura abazabunganira mu mategeko.

Umushinjacyaha yavuze ko bemerewe kubanza gushaka ababunganira kuko biteganywa n’amategeko bityo ntibazagire impamvu y’urwitwazo.

Uhagarariye abaregera indishyi yemeye ko ubusabe bw’aba baregwa.
Abaregwa bijeje urukiko ko ku itariki ya 01 Ukuboza, 2019 bazaba bamaze kubona abunganizi

Bitewe n’uko tariki ya mbere izaba ari mu mpeza z’Icyumweru, basabye uhagarariye abaregera indishyi ko yatanga indi taliki, asaba ko urubanza rwasubukurwa bukeye bwaho ku itariki 02, Ukuboza, 2019, hakazaba ari ku wa Mbere.

Urukiko rwategetse ko urubanza rwimurirwa ku itariki ya 6/12/2019, saa tatu za mu gitondo.

Ndayishimiye Francine, umuturage muri kariya gace avuga ko kuba mu baregwa harimo n’umugore bikwiye kubera isomo bagenzi be bakirinda amakimbirane yavamo urupfu.
Ati: “ Ubu se naburana agatsindwa agafungwa abana be bazaba abande?”
Abandi baturage babwiye Umuseke ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo, uko bikwiye baba abere bakarekurwa kandi bahamwa n’ibyaha bagahanwa hakurikijwe amategeko.


umuseke.rw

Visitors
IBITEKEREZO BYANYU

Tanga igitekerezo cyawe hano!

Amazina
Email yanyu
Igitekerezo Cyanyu Hano

Izindi nkuru Wasoma

Kinyinya: Umugore wishe umugabo we afatanyije na basaza be baburaniye mu ruhame
Kinyinya: Umugore wishe umugabo we afatanyije

Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame Yatorotse ubutabera
Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira (...)

Kamonyi: Polisi yafashe abantu barindwi bamaze kwiba mu nzu y’ubucuruzi
Kamonyi: Polisi yafashe abantu barindwi (...)

Isomwa ry’urubanza rwa nyiri Goodrich TV ryimuwe kubera ibibazo birimo icya interineti
Isomwa ry’urubanza rwa nyiri Goodrich TV (...)

Dr Francis Habumugisha yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Dr Francis Habumugisha yasabiwe gufungwa (...)

Bugesera: Umuyobozi w’Uruganda rutunganya ibigori yatawe muri yombi akekwaho kwambura abahinzi
Bugesera: Umuyobozi w’Uruganda rutunganya (...)

Urukiko rwategetse isuzumwa rya raporo y’icyishe Pasiteri Maggie Mutesi
Urukiko rwategetse isuzumwa rya raporo (...)

Nsabimana Callixte ’Sankara’ imbere y’urukiko, dore ibyaha 16 aregwa
Nsabimana Callixte ’Sankara’ imbere y’urukiko,

Mbanda Samuel Manager wa Dove Hotel ya ADEPR yatawe muri yombi
Mbanda Samuel Manager wa Dove Hotel ya (...)

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo gucuranga indirimbo zibiba urwango n’amacakubiri.
Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo gucuranga

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 200

Imbuga zacu



Kwamamaza

photo photo photo photo photo photo photo photo photo

Copyright © Reserved by Urumuri Media Group 2015 - 2018

Developed by Kplhosting