photo
photo
photo

RIB Marie Michelle UMUHOZA yagizwe Umuvugizi mushya asimbuye Modeste Mbabazi.


Yanditswe na Chief Editor
2019-10-25 16:30:14  
photo

RIB yabonye umuvugizi mushya wasimbuye Mbabazi Modeste


Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Mbabazi Modeste wari umuvugizi warwo yasimbujwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu.

Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB, rivuga ko “Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha asimbura kuri uwo mwanya Mbabazi Modeste."

RIB yatangaje kandi ko Umuhoza wabaye umuvugizi wayo mushya, aboneka kuri kuri nimero ya telephone 0788311164, ku baba bifuza kumenya amakuru ajyanye n’uru rwego.

Muri Kanama 2016 nibwo byatangajwe ko Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) rigomba guhuzwa n’Urwego Rushinzwe iperereza ku byaha (Crime Intelligence) bikabyara urwego rumwe, Rwanda Investigation Bureau, RIB.

Itegeko rishyiraho RIB risobanura ko ifite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha.

Guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.


Ibiro bikuru bya RIB

Visitors
IBITEKEREZO BYANYU

Tanga igitekerezo cyawe hano!

Amazina
Email yanyu
Igitekerezo Cyanyu Hano

Izindi nkuru Wasoma

RIB Marie Michelle UMUHOZA yagizwe Umuvugizi mushya asimbuye Modeste Mbabazi.
RIB Marie Michelle UMUHOZA yagizwe Umuvugizi

RIB yataye muri yombi umwarimu ushinjwa kuvuna umunyeshuri yigishaga
RIB yataye muri yombi umwarimu ushinjwa (...)

Gasabo: Inkuba yakubise babiri baganiraga, umwe arapfa
Gasabo: Inkuba yakubise babiri baganiraga, (...)

Menya amazina y’abana b’abahungu n’abakobwa agezweho ku Isi mu 2019
Menya amazina y’abana b’abahungu n’abakobwa (...)

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye
Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda (...)

Nyagatare: Umugeni yavuye gusezerana imihango yose irangiye atahana na musaza we
Nyagatare: Umugeni yavuye gusezerana (...)

Inteko yavanyeho amategeko arimo iribuza abanyakabari gukopa inzoga
Inteko yavanyeho amategeko arimo iribuza (...)

Mageragere: Yafashwe agemuriye mwishywa we ‘urumogi rufungiye mu irindazi’
Mageragere: Yafashwe agemuriye mwishywa we (...)

Nabonye uwo umutima wanjye ukunda- Ange Kagame (AMAFOTO Y’UBUKWE)
Nabonye uwo umutima wanjye ukunda- Ange (...)

Urusaku rw’imiziki rushobora kuzinura abantu kwinjira mu nsengero
Urusaku rw’imiziki rushobora kuzinura abantu (...)

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 140

Imbuga zacu



Kwamamaza

photo photo photo photo photo photo photo photo photo

Copyright © Reserved by Urumuri Media Group 2015 - 2018

Developed by Kplhosting