photo
photo
photo

Rulindo: Umugabo ufite umwanda yambikwa ikanzu agafurira imyambaro ye mu ruhame (Amafoto)


Yanditswe na Chief Editor
2019-09-20 14:59:22  
photo

Amakanzu yashyiriweho abantu bafite umwanda kuko ikibazo gihari ni ukuntu umuntu abana n’ishati, ipantaro akamara igihe atamesa


Abaturage bo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bafatiwe ibyemezo aho ubuyobozi bwemeje ko umugabo uzajya afatwa afite umwanda, azajya atizwa ikanzu, akuremo umwenda we awumese, niwuma asubize ikanzu yatijwe.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwimakaza isuku, ariko ntikivugwaho rumwe kuko bamwe mu bagabo bavuga ko bisa nko kubatesha agaciro.

Umwe yagize ati “Ni hehe se umugabo yambitswe ikanzu? None se twavuga ko abagabo kubambika ikanzu ariwo muti nyawo wo kurwanya umwanda ubuyobozi bwabonye?”

Yongeyeho ko iki cyemezo kidakwiye kuko umugabo wambitswe iyi kanzu usanga yagizwe iciro ry’imigani muri aka gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Mwumvinezayimana Fiacre, yavuze ko iyi kanzu iri mu rwego rw’ubukangurambaga bw’isuku, kuko bayishyiriyeho abagabo bambara imyenda idafuze.

Ati “Twakoze ubukangurambaga bwo kubuza abantu kujya mu muhanda bambaye imyenda idafuze, tujya inama y’ibintu byose byashobokaga, ko umuntu uvuye guhinga yajya afata iyo myambaro ye akajyana n’akandi kantu gasanzwe yamara guhinga akagakuramo akambara akenda ke gafuze.”

“[Amakanzu] yashyiriweho abantu bafite umwanda kuko ikibazo gihari ni ukuntu umuntu abana n’ishati akamara ibyumweru bibiri, bitatu, bine cyangwa bitanu akiyigendana.”

Yongeyeho ko impamvu iyi kanzu bayambika abagabo ari uko abagore bo muri uyu murenge wa Base bo barangwa n’isuku.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Base bwaguze amabase abagaragaweho imyenda isana nabi bameseramo, anashimangira ko iyi kanzu imaze ukwezi itangiye kwambikwa abagabo baba bambaye imyenda isa nabi.

Abagabo bagera kuri 20 bamaze kuyambara kandi ngo byatanze umusaruro kuko buri mugore wese iyo umugabo we agiye gusohoka mu rugo, abanza akamugenzura ngo ataza kwambikwa iyo kanzu.


igihe.com

Visitors
IBITEKEREZO BYANYU

Tanga igitekerezo cyawe hano!

Amazina
Email yanyu
Igitekerezo Cyanyu Hano

Izindi nkuru Wasoma

Rulindo: Umugabo ufite umwanda yambikwa ikanzu agafurira imyambaro ye mu ruhame (Amafoto)
Rulindo: Umugabo ufite umwanda yambikwa (...)

ISUKARI: INDWARA YA DIABETES IHURIRA HE NO GUCIBWA AMAGURU?
ISUKARI: INDWARA YA DIABETES IHURIRA HE NO (...)

NIBA URI UMUKOBWA UKABA USHAKA UBWIZA, DORE ICYO WAKORESHA !
NIBA URI UMUKOBWA UKABA USHAKA UBWIZA, DORE (...)

Dore Ubutabazi Bwibanze Wakora Igihe Ukeka Ko Wanduye Indwara Zandurira Mumibonano Mpuzabitsina.
Dore Ubutabazi Bwibanze Wakora Igihe Ukeka (...)

Akamaro ko kurya umuneke mubuzima bwawe
Akamaro ko kurya umuneke mubuzima bwawe

Dore ibyakwereka ko imisemburo ifasha umugabo gutera akabariro itangiye kugabanuka mu mubiri
Dore ibyakwereka ko imisemburo ifasha (...)

Kuryama wambaye ubusa byaba ari bwo buryo bwiza bwo gutuma usinzira neza nijoro?
Kuryama wambaye ubusa byaba ari bwo buryo (...)

Abanyarwanda basabwe kwitwararika gusuhuzanya bahana ikiganza kubera indwara y’ubuheri
Abanyarwanda basabwe kwitwararika gusuhuzanya

Musanze: umusore utazwi amaze amezi 20 arembeye mu bitaro
Musanze: umusore utazwi amaze amezi 20 (...)

Ibitaro bya Gisirikari byahawe kwakira ikigo gihugura inzobere z’abaganga mu kubaga ubusembwa bw’umubiri
Ibitaro bya Gisirikari byahawe kwakira (...)

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 100

Imbuga zacu



Kwamamaza

photo photo photo photo photo photo photo photo photo

Copyright © Reserved by Urumuri Media Group 2015 - 2018

Developed by Kplhosting